Ku wa 31/10/2026, mu Rwanda hose hateganyijwe amatora yo ku rwego rw'Akagari.
✅ Menya aho uzatorera kandi uzitabire ku gihe
✅ Shishikariza umuryango, inshuti n’abaturanyi kwitabira amatora.
✅ Iyamamaze binyuze mu mucyo.
✅ Gira uruhare mu guhitamo abayobozi bazabateza imbere.
Inama y'Igihugu y'Abagore ikomeje gutanga amahugurwa yo kubaka ubushobozi bw’abagore,urubyiruko n'abafite ubumuga,ibafasha kumenya inzira n’amahirwe yo kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo, ibashihsikariza kwiyamamariza imyanya itorerwa mu matora y'inzego z'ibanze ateganyijwe.
3
184
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihizwa ku wa 15/10 hagamijwe gushimama uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu, no kubongerera ubushobozi, kubaha amahirwe y’iterambere no kubashishikariza kugira uruhare mu ifatwa ry'ibyemezo bibareba.
Mu turere twose harizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro. Insanganyamatsiko ni "Uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo: umusingi w'impinduka zirambye.
#UmugoreNiUwAgaciro
#IRWD2026
Aya mahugurwa agamije kongera uruhare rw’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu miyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo, by’umwihariko ku rwego rw’ibanze, kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kuyobora, no kubakangurira kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by'ibibazo bireba abaturage.
Tariki ya 5 - 9/10/2026, mu turere twose, Inama y'Igihugu y'Abagore iri gutanga amahugurwa yo kubaka ubushobozi bw’abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, hagamijwe kubafasha kumenya inzira n’amahirwe yo kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo binyuze mu myanya itorerwa.
Minisitiri @U_Consolee yasabye inzego zose gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abagore kugira ngo babashe gukoresha amahirwe Igihugu gitanga,guhindura imyumvire ku buringanire n’ubwuzuzanye no gutegurira abagore n’urubyiruko kuzaba abayobozi b’ejo hazaz
Minisitiri @U_Consolee yasabye ko imihigo n’ibikorwa bya Mutimawurugo byibanda ku kubaka ubushobozi n’icyizere by’umugore, no kumufasha kugira uruhare rufatika mu kubaka Igihugu, barushaho kurwanya amakimbirane mu muryango, inda ziterwa abangavu, ubusinzi, igwingira ry'abana ,...
Minisitiri @U_Consolee yashimiye Komite Nyobozi ishoje manda y'imyaka 5 ku bikorwa bakoze n'impinduka byazanye mu buzima bw’Umunyarwandakazi, by’umwihariko kuba baratangije gahunda yo kwesereza imihigo ya Mutimawurugo mu midugudu yose, hitawe ku mwihariko wa buri Karere.
Mu Nteko Ishinga Amategeko hateraniye Inama Rusange ya 25 y'Inama y'Igihugu y'Abagore, irebera hamwe ibyagezweho mu myaka 5 ishize,n'ingamba zo kongera uruhare rw'umugore mu iterambere ry'Igihugu. Insanganyamatsiko: Umugore mu nzego zifata imbyemezo: umusingi w'impinduka zirambye
Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore igizwe n’abantu 7 kuri buri rwego, kuva ku rwego rw’Igihugu, Umujyi wa Kigali/intara, akarere, umurenge, akagari kugeza ku mudugudu.
Ibi bituma ijwi n’uruhare rw’umugore bigera ku nzego zose z’igihugu. #UmugoreNiUwAgaciro
Inama y'Igihugu y'Abagore ni urubuga rw'ubuvugizi n’ubukangurambanga ku bibazo by’abagore hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ryabo n'iry’igihugu muri rusange. Igizwe na buri Munyarwandakazi wujuje imyaka 18,ikagira inzego zubatse kugeza ku mudugudu
11/09/2026, i Kigali hazateranira Inama Rusange ya 25 y'Inama y'Igihugu y'Abagore. Hazareberwa hamwe ibyagezweho mu myaka 5 ishize,n'ingamba zo kongera uruhare rw'umugore mu iterambere ry'Igihugu.
Insanganyamatsiko: Umugore mu nzego zifata imbyemezo: umusingi w'impinduka zirambye
Mu izina ry'Inama y'Igihugu y'Abagore,Perezida wayo @NyirajyambereB na @deave204 uyobora @kigalitoday basinyanye amasezerano y'ubufatanye agamije kurushaho gukangurira abagore kugira uruhare mu matora,kwitabira no kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi no kugira uruhare mu miyoborere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa @MediaUmubyeyi yagaragaje gahunda yo kwegera abagore mu mirenge yose no kubashishikariza kwiyamamaza ku myanya itorerwa ifata ibyemezo mu matora y'inzego z'ibanze ateganyijwe uyu mwaka, saba abafatanyabikorwa kuzamura uruhare rwabo muri ibyo mbikorwa
2
480
Umunyamabanga Uhoraho @MBatamuliza yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe mu kongera ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu nzego zose, kandi ko rukeneye abayobozi bahindura imibereho y'abaturage, asaba abitabiriye gushishikariza abagore kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo.
239
Inama y'Igihugu y'Abagore ku bufatanye na @RwandaGender n'abafatanyabikorwa, bateguye inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera ingamba zo kuzamura uruhare rw'umugore mu nzego zifata ibyemezo.
Insanganyamatsiko: Umugore mu nzego zifata ibyemezo:umusingi w'impinduka zirambye.
Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore @NyirajyambereB yitabiriye inama mpuzabikorwa igamije kureba ibibazo bibangamiye umuryango muri @RwandaWest n'uburyo bwo kubishakira ibisubizo.
Yasabye inzego kurwanya amakimbirane mu miryango, no kurwanya imyitwarire idakwiye mu rubyiruko.
3
897
ES @MediaUmubyeyi attended the meeting on the implementation of Rwanda's 3rd National Action Plan on Women,Peace & Security. She called for a joint planning to strengthen women’s empowerment for meaningful participation in decision-making,peace building&promote inclusive progress
2
370

























































