Ndi umunyarwanda: ni igitekerezo ngenga cy'ukubaho kwacu ni Icyomoro n'Igihango, ikaba umuti w'ibikomere by'amateka yacu, ni isano muzi kandi n'ingabo idukingira. Intego yacu ni ukugira u Rwanda rutatse ituze, abarwo bahana amahoro, rukaba ikirezi cyibaruka ibirezi u Rwanda rukaba urwituze iteka. Rugahora ari u Rwanda ruganwa, rugaba ineza kandi ikaganza mu barwo.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club
#Ihurirorya12Unityclub
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Hon. Bamporiki Edouard, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame, ku ruhare rukomeye bagize mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwavuye mu manga rukagera aho ruri uyu munsi, ashimangira ko ibikorwa byabo bizambukiranya ibihe kandi bizibukwa n’Abanyarwanda b’iki gihe n’abazaza.
Yagarutse ku nshingano z’abanyamuryango, avuga ko iyo umunyamuryango asitaye bigira ingaruka ku bandi banyamuryango, bikababaza kandi bikagira ingaruka zikomeye. Yasabye buri wese kwirinda imyitwarire yatuma asiga icyasha umuryango.
Yibukije ko umusanzu w’abayobozi bakuru mu kubaka u Rwanda ari ntagereranywa, ashimangira ko urumuri rw’Intwararumuri ari urumuri rw’isi.
Yasoje ashimangira ko badakwiye gusubira inyuma, ahubwo ko bagomba gukomeza gufatanya mu nshingano z’umuryango, bakumva kandi bagashyira mu bikorwa ubutumwa n’inshingano bahawe n’ubuyobozi. Yagize ati: “Kumva icyo Umukuru adutumye ni byo budatsindwa, ni byo ntsinzi.”
Uyu munsi, tariki ya 03 Ugushyingo 2026, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Valérie Nyirahabineza, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Hon. Julienne UWACU, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, wahawe izindi nshingano, na Hon. Édouard Bamporiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya.
#INTWARARUMURI
Replying to @Dr_Uwamariya
@Dr_Uwamariya
"Dufite inshingano yo gukomeza kwigisha amateka y'ukuri kuko hari abatishimiye intambwe tugezeho mu bumwe n'ubudaheranwa bagishaka kuyobya Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko."
Kurikira ikiganiro : youtube.com/live/nxtRYCR8SWo…
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Mukaba n’Umunyamuryango w’icyubahiro wa Unity Club Intwararumuri,
Intwararumuri tubifurije umunsi mwiza w'Isabukuru yanyu y’amavuko. Dutewe ishema n'imiyoborere myiza yanyu ikomeje gushimangira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, byo musingi w'Iterambere rirambye.
Tubifurije gukomeza kugira ubuzima bwiza, imbaraga n’umugisha wo gukomeza kubona Urumuri rw'Ubumwe mwacaniye Abanyarwanda rukomeza kumurikira Igihugu mwasubije ubuzima.
Mu biganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa @RwandaWest , Madamu Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, ku ruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yashimiye abatanze ibiganiro n’ibitekerezo, asaba abayobozi kugeza ku bo bayobora ukuri kw’amateka n’ubutumwa bungukiye muri ibi biganiro. Yagize ati: “Nta muyobozi uta inshingano. Iyo wabaye umuyobozi, abaturage bakubonamo umuyobozi.”
Yabasabye kuba urumuri bimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, anashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Mu gusoza ibiganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye @RwandaNorth , Madamu Kayisire Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club, yihanganishije abaturage ba Musanze bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO, abasaba gukomeza kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa.
Yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa ari byo mahitamo yonyine dufite, asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri, kugeza ku rubyiruko ukuri ku mateka yacu no kubaka umuryango utekanye, urubyiruko rushoboye kandi ruzira ibiyobyabwenge.
Yibukije ko kurwanya ibibazo bito bitarakura ngo bihinduke ibikomeye, no gukomeza kwimakaza ubumwe, ari inshingano ya buri wese mu rugendo rwo kwiyubakira Igihugu kitajegajega.
UBUTUMWA BWO GUSOZA IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA
Ubutumwa bwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu Domitilla Mukantaganzwa
Mu gusoza iri huriro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagarutse ku ngingo z’ingenzi zifasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka y’Igihugu, gukomeza kubaka ubumwe no guhererekanya inshingano zo kurinda ibyagezweho.
Yasobanuye ko ihanurwa ry’indege ritagomba kwitiranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Jenoside yari umugambi wateguwe wo kurimbura Abatutsi bazira uko bavutse.
Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye, rukicwa, rugasenyuka, ariko rukongera kwiyubaka. Yagize ati: “U Rwanda rwarapfuye, ariko ntiruzongera gupfa ukundi.”
Ku birebana n’Abanyarwanda bakiri mu mitwe irwanya u Rwanda, by’umwihariko FDLR, yasabye abazi abo bantu n’imiryango yabo kubagezaho ubutumwa bw’uko Igihugu kibateze amaboko, bakagaruka mu gihugu cyabo bakubaka ubuzima bushya.
Yashimangiye ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kugira uruhare mu kugarura no gukomeza ubumwe bw’Igihugu.
Ku rubyiruko, yagaragaje ko kurutumira mu biganiro nk’ibi ari uburyo bwo kurusigira inshingano zo kubaka Igihugu. Yashimangiye ko Igihugu kirwizera kandi ko gifite icyizere cy’ubushobozi bwarwo bwo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no kurinda ibyagezweho.
Yashishikarije ababyeyi, by’umwihariko abagore n’abagabo, gufata umwanya wo kuganira n’abana, abuzukuru, abakwe n’abakazana ku mateka y’Igihugu. Yasabye imiryango gusubiza ibibazo by’abana bababwira ukuri, kuko kubahisha amateka bishobora kubakururira gufata ibyemezo bishingiye ku makuru atari yo.
Yibukije kandi abagore uruhare rwabo mu kurera abana, kubatoza indangagaciro z’Igihugu, kubakundisha u Rwanda no kubarinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Yasabye abahagarariye Uturere gutaha bagategura ibiganiro nk’ibi aho baturutse, kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kurebera hamwe amateka Igihugu cyanyuzemo, aho kigeze n’icyerekezo cyaho kigana.
Yashoje ashimangira ko ubumwe ari imbaraga z’Abanyarwanda, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubusigasira no kubutoza n’abazabakomokaho.
“Abanyarwanda tugomba kuba umwe. Ntituzemera ko u Rwanda rwongera gusenyuka. Abubaka Igihugu bafite intego yo gukomeza kukigeza ku iterambere rirambye, kandi ntawe ukwiye kubabera inzitizi.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Uwimana Consolee mu ijambo ritangiza ihuriro yihanganishije abaturage bo mu Karere ka Musanze n’Abanyarwanda muri rusange bagizweho ingaruka n’isoko rya GOICO ryahiye.
Yasabye ko uyu mwanya uba uwo gusubira inyuma tukarebera hamwe urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda tumaze kunyuramo nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko ubumwe bwacu ariwo musingi w’iterambere ry’Igihugu, ndetse ubudaheranwa aribwo butuma tubasha kugenda duhangana n’ingorane zose Igihugu kigenda gihura nazo. Yashimangiye ko Abanyarwanda nidukomeza gushyira hamwe nta na kimwe kizatunanira.
Yagarutse ku bayobozi babi, n'abasirikare bakuru baranzwe n’amacakubiri muri Perefegitura ya Ruhengeri muri Repubulika ya Mbere n'iya Kabari, ndetse n’ibitero by’abacengezi byahitanye abaturage benshi b’iyi Ntara y’Amajyaruguru, anagaragaza ko imiryango itari mike yagiye igira uruhare mu guhisha abacengezi ndetse no kohereza abana babo mu mashyamba bakajya gufatanya n’abo bacengezi bari mu mutwe wa FDLR.
Yasobanuye ko uyu mwanya ari uwo kwicara Abanyarwanda tugasasa inzobe tukavugisha ukuri tukungurana ibitekerezo ku byatuma Igihugu gikomeza kwiyubaka, kuko aya mateka ari ayacu kandi tugomba kuyavuga kugira ngo adufashe ariko n’abatoya bashobore kuyigiraho.
Mu gutangiza ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa byahuje Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Umushyitsi Mukuru Madamu Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko iri huriro ari urubuga rwo gusuzumira hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ibyagezweho n’inzitizi zigihari, hashingiwe ku mateka yihariye ya buri karere.
Yibukije ko aka gace gafite amateka yihariye ajyanye n’abanyapolitiki n’abayobozi b’ingabo bakwirakwije politiki y’ivangura, urwango n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagarutse kandi ku ngaruka zayo, zirimo ibikorwa by’abacengezi hagati ya 1996 na 2001, n’ibitero byakomeje kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo ibisasu byarashwe mu Mujyi wa Rubavu ku wa 27 Mutarama 2025.
Yashimangiye ko ibiganiro bishingiye ku kuri no mu bwisanzure bifasha gusobanukirwa amateka, komorana ibikomere no gufata ingamba zo kurinda ibyagezweho. Yasabye buri wese kugira uruhare mu gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka, harimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Yagarutse kandi ku kamaro ko kurwanya ibibangamira umuryango, birimo inzoga, ibiyobyabwenge n’imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, hagamijwe kubaka imiryango itekanye n’urubyiruko rushoboye.
Yasoje ashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari umurage tugomba kubungabunga, naho ubudaheranwa bukaba imbaraga zidufasha guhangana n’ibikomere by’amateka no kubaka ejo hazaza heza. Ubumwe n’Ubudaheranwa ni amahitamo yacu ya buri munsi.
Mu gutangira ibiganiro by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, Umushyitsi Mukuru, Minisitiri w’Ubuzima, @nsanzimanasabin , yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, ku ruhare rwabo mu kongera kubaka Ubumwe n’imibanire myiza y’Abanyarwanda.
Yashimangiye ko nta muyobozi ucyura igihe mu nshingano zo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagarutse ku mateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abitabiriye ibi biganiro gusangira ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’Ubumwe, amahoro n’Ubudaheranwa.
Yashimangiye ko buri wese agomba gutahana:
• Ukuri ku mateka y’Igihugu, ibyiza kimaze kugeraho n’ingamba zo gukomeza kucyubaka, cyane cyane hatozwa abakiri bato.
• Umuhigo wo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside igikigaragara mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba.
Yagize ati: “Tugomba kubaka u Rwanda kugira ngo rutazongera kugwa mu rwobo rwigeze kugwamo. Twahoze turi umwe, tugomba gusigasira ubwo bumwe, tukabugira umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira mu rubyiruko.”
Yongeyeho ati: “Igihugu ni abantu, si amazu cyangwa imisozi. Tumenye ko Igihugu ari twe.”
Uyu munsi, kuwa 13/102026, i Karongi, hateraniye abasaga 600, bitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yahuje Uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Baraganira ku mateka y’u Rwanda, urugendo rw’imyaka 32 rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’inzitizi zikigaragara.
Ibi biganiro byateguwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na MINUBUMWE n’Intara y’Iburengerazuba.
“Ubumwe n‘Ubudaheranwa :Amahitamo Yacu“
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yagarutse ku mateka y’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda, by’umwihariko amateka y’iyi Ntara, afite imizi mu miyoborere mibi yaranze u Rwanda.
Yagaragaje uko ubumwe bwahozeho, uko bwagiye busenyuka kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urugendo rwo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati:
“Uyu munsi, twishimira ishema ryo kwitwa Abanyarwanda, tubikesha ubuyobozi bwiza, budaheza kandi bushyira imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Tubararikiye gukurikira ikiganiro Imbonankubone kuri @TV1Rwanda , aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Madamu Julienne UWACU, aza kuganira ku insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.”
Muri iki kiganiro, haribandwa ku bikorwa biteganyijwe mu kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
👉🏾 Kuri uyu wa Gatandatu
🕘 Saa 9:00–10:00
Ntuzacikwe n’iki kiganiro!
Kuki Ukwakira ari ukwezi kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa?
Dr. Bizimana Jean Damascène Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ,arabidusobanurira.
Kurikira 👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻
Link: youtube.com/watch?v=NHpwCwmd…
HAPPY BIRTHDAY !
Dear Chairperson @FirstLadyRwanda , Unity Club members join in celebrating and wishing you good health, happiness and more blessed years ahead.
We stand with you, today and always.
Umuntu utazi Ikinyarwanda ajye amenya ko hari umukoro afite. Ibaze gutaha uvuye mu mahanga uje iwanyu ugasubirayo utavuganye na nyogokuru wawe! Ururimi rwacu ni rwiza, kurumenya, kurukoresha neza ni ingenzi cyane. Utaruzi ntabwo twamuciraho iteka ariko tumubwire tuti “Nyamuneka uko wiga indimi z’ahandi iga n’Ikinyarwanda. Kandi iminsi muzamara hano ndabizi ko muzataha muzi no guca imigani. – Uwacu Julienne.
#Indangamirwa16
“Indangamirwa yitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside. Nusanga umuntu akora ibyaha, yiba, yangiza ibikorwa remezo n’ibindi bintu by’inyungu rusange ugaceceka ntabwo uzaba uri Indangamirwa. Inshingano mufite nk’Indangamirwa ni ukwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda kandi amasomo muzigira hano mukazayasangiza n’abandi batari hano.” – Uwacu Julienne.
#Indangamirwa16
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Umuryango Unity Club Intwararumuri wateguye Inama Nyunguranabitekerezo ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Urugamba rwo kuyihagarika, iri kubera muri Intare Conference Arena.
Iyi nama yitabiriwe n’abagera ku 1,500 barimo abayobozi mu Nzego za Leta, abayobozi b’Amadini n’Amatorero, abahagarariye Urwego rw’Abikorera, Sosiyete Sivile ndetse n’Urubyiruko.
Intego y’iyi nama ni ugusangizanya amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugaragaza uruhare rw’Urugamba rwo kuyihagarika, no gukomeza kwimakaza Ubumwe, Ubudaheranwa n’indangagaciro zubaka Igihugu.
Kuri ubu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari gutangiza ku mugaragaro iyi Nama Nyunguranabitekerezo.
Kurikira ijambo hano:youtube.com/live/6cj0nnbWOQg…
Kuri iki gicamunsi, ku wa 22 Kamena 2026, mu rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi, Ababyeyi b'Intwaza 45 batuye muri uru rugo, bibutse ku nshuro ya 32 abari bagize imiryango yabo 314barimo abana n'abo bashakanye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hibutswe kandi n'imiryango y'Ababyeyi b'Intwaza 15 nabo babaga muri uru rugo bitabye Imana.
Iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, wari n'Umushyitsi Mukuru, Intwararumuri, Mayor w'Akarere ka Rusizi, Abahagarariye Inzego z'Umutekano, Abahagarariye Amadini n'Amatorero, Abaturanyi b'Impinganzima n'abandi batumirwa
#Kwibuka32
#TwibukeTwiyubaka
Mu buhamya bw’ Intwaza Uzamukunda Leocadia, yagaragaje ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ingengabitekerezo n'urwango ku Batutsi abantu bigishijwe, kugeza ubwo abo mu muryango we bagira uruhare rwo kumwicira abana.
Intwaza Uzamukunda Leocadia ni umwe mu babyeyi b'Intwaza batuye mu Rugo rw’Impinganzima ya Rusizi, Akomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite umugabo n’abana 8.
Mu gihe cya Jenoside, yagizweho ingaruka zikomeye cyane, Abicanyi bishe umugabo we n’abana be 8.
Umugabo we amaze kwicwa, yahungishirije abana be kwa musaza we, yizeye ko ari bubahishe, ariko yarabamwirukananye avuga ko ari inzoka zitamugerera mu rugo. Babuze aho berekera, abicanyi barabamwaka barabica nawe baramukubita bamuvuna umugongo, abakobwa babanje kubasambanya mbere yo kubica.
Inkotanyi zaje kumutoragura, ameze nabi cyane, atazi aho ari, nta mwenda yambaye, ziramwambika, ziramugaburira, zimufasha kongera kubaho. Yashimiye Inkotanyi cyanee.
Ageze mu Rugo rw’Impinganzima, yari yarahungabanye ku buryo atabashaga no kuvuga. Ariko kubera ubwitange n’ubufasha yahawe, ubu ameze neza. Ararya, arambara, arasinzira, kandi afite imbaraga.
Yashimiye by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agira ati:
“Dufatiye iry’iburyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu".
#Kwibuka32
#TwibukeTwiyubaka
Kuri uyu wa 14 Kamena 2026, Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bifatanije n'Abaturage b' Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko imiryango yazimye.
📍 Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bunyonga mu Murenge wa Karama haruhukiye imibiri isaga 13,397 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi kandi harashyingurwa mu cyubahiro imibiri 4 yabonetse.
Umurenge wa Karama ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi, ukaba ariwo ufite umubare munini w'imiryango yazimye, ubu ni 134 ku miryango 624 imaze kubarurwa mu Karere ka Kamonyi.
Kwibuka imiryango yazimye ni ugusigasira amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza guharanira Ubumwe, Ubudaheranwa n’ejo hazira Jenoside ukundi.
#NtimukazimeTwararokotse
#Kwibuka32 #TwibukeTwiyubaka #UnityClubIntwararumuri
Minisitiri Jean Abdallah UTUMATWISHIMA, Umushyitsi Mukuru yagarahaje ko Ikigo cya Mutobo ari ikimenyetso gifatika cy’amahitamo u Rwanda rwafashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi cy’uko nta mwana w’u Rwanda ugomba guhera ishyanga.
Bisobanuye kandi ko u Rwanda rwahisemo kubaka aho gusenya, guhuza Abanyarwanda aho kubatanya.
“U Rwanda ntirureba abaturage barwo nk’abanzi, ahubwo rubabona nk’abanyagihugu bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu kubaka no guteza imbere Igihugu.”









































































