Minisitiri @DrDamascene yasabye abagororwa bahaniwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, kuzirikana ububi bwa politiki babayemo yababibyemo urwango bakaba abajenosideri, n’ubwiza bwa Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi yashyizeho uburyo bwo kubagorora kandi ikaba yita ku miryango yabo kimwe n’abandi Banyarwanda.
“Mugende mukeye muvuga muti twaragororotse, twagize amahirwe tubona Leta nziza, ya yindi yatugize babi turayivumye.”
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene arasoza icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, agenewe abagororwa 533 bahaniwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano bitarenze 31 Ukuboza 2026.
Aya mahugurwa agamije gutegura abo bagororwa kwisanga mu muryango nyarwanda no kubana neza n’abandi, kongera kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, babumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no kubarinda ibyaha n’isubiracyaha.
Inyigisho zibanzweho:
👉Kumva neza uruhare rwabo kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside;
👉Gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu;
👉Kumva neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba kuri bo, ku miryango yabo, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Igihugu muri rusange, no
👉Gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu.
Aya mahugurwa ategurwa MINUBUMWE ku bufatanye bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora
@RCS_Rwanda, akagirwamo uruhare n’imiryango itandukanye itari iya Leta nka @DiDe_Rwanda, @pfrwanda, @Interpeace_Org, @Ibuka_Rwanda, @CBS__Rwanda, n’abandi.
Oct 30, 2026 · 8:38 AM UTC



