Denyse Mukunde (@denyse650822) profile picture
MINUBUMWE
Joined January 2024
Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Ikigo gishinzwe Itorero n’Umuco @mbanelson, yahaye Icyivugo Intore za @wasac_rwanda zitabiriye Itorero Indemyabuzima icyiciro cya 4, abasaba guharanira kurangwa n’indangagaciro zigikubiyemo mu mikorere yabo ya buri munsi. Icyivugo cyabo kiragira kiti: “Ndi Indemyabuzima mu Mbangukiramihigo, Ndi imbarutso y’umurimo unoze, Ndi nkore neza bandebereho, Ishema ryanjye ni uguha no kugeza amazi ku Banyarwanda, Ndi umutoza w’umurage wa Gihanga, Ndi umurinzi w’ibyagezweho, Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya, n’iterambere rya Afurika.”
Uyu munsi, Umuyobozi Mpuzabikorwa w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Itorero n'Umuco @mbanelson, yasoje icyiciro cya 4 cy'Itorero ry'abakozi bashya ba @wasac_rwanda, ryaberaga mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba. Yatangiye ijambo rye ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Kagame Paul wagaruye Itorero, na WASAC ku cyemezo cyo gutoza abakozi bashya, ishingiye ku mpinduka nziza zagaragaye mu bakozi batojwe mbere. Yashimye kandi ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego za Leta mu gutegura no gutanga aya mahugurwa. Yashishikarije Intore gufata amasomo n’indangagaciro bakuye mu Itorero nk’impamba izabafasha kunoza imikorere, kugera ku ntego z’akazi no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo biyemeje. Yibukije ko bakwiye kwiyubaha, guharanira gukora neza no gukomereza ku bikorwa by’indashyikirwa byagezweho n’abakozi batojwe mbere, bigaragazwa n’impinduka zigaragara muri WASAC. Yasabye Intore kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe, ubupfura, ubunyangamugayo, ubwitange, gukorera mu mucyo n’ubufatanye, birinda ingeso mbi zose, kandi bagashyira umuturage ku isonga mu nshingano zabo. Yasoje asaba Intore gushyira mu bikorwa ibyo bize, ashimangira ko ari umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere rirambye.
69
1
74
1,906
Ce matin, le Secrétaire Permanent du MINUBUMWE, @Emahoro1, a reçu M. Kakpovi Bellarminus, Secrétaire Général au Ministère des Sports et de l’Engagement Civique du Bénin, accompagné de sa délégation. Les échanges ont porté sur le renforcement des connaissances et le partage d’expériences en matière d’engagement civique, ainsi que sur la mobilisation des jeunes autour de l’appropriation des valeurs positives fondées sur l’unité et la résilience des Rwandais.
90
102
2,096
“Rwandan unity has historical roots that the genocide did not erase. Indeed, Rwandans’ unity and national consciousness are documented in the writings of the earliest explorers and missionaries.” ✍️🏾: Jean-Damascène Bizimana (@DrDamascene ) The final part of a 10-part article series first appeared in Dialogue Review Special Edition No 211. newtimes.co.rw/article/40231…
𝐎𝐏𝐈𝐍𝐈𝐎𝐍: 𝐅𝐢𝐥𝐢𝐩 𝐑𝐞𝐲𝐧𝐭𝐣𝐞𝐧𝐬: 𝐀 “𝐫𝐞𝐬𝐞𝐚𝐫𝐜𝐡𝐞𝐫-𝐚𝐜𝐭𝐨𝐫” 𝐢𝐧 𝐭𝐡𝐞 𝐆𝐫𝐞𝐚𝐭 𝐋𝐚𝐤𝐞𝐬 𝐫𝐞𝐠𝐢𝐨𝐧—𝐰𝐡𝐚𝐭 𝐬𝐜𝐢𝐞𝐧𝐭𝐢𝐟𝐢𝐜 𝐞𝐱𝐩𝐞𝐫𝐭𝐢𝐬𝐞? “The debate over Reyntjens’ status as an expert resurfaced on several occasions. Appearing as a “defence expert” in the Butare trial, Reyntjens faced objections from the lawyers representing Pauline Nyiramasuhuko and her son, Arsène Ntahobari, who were co-accused alongside Joseph Kanyabashi. The discussions focused on Reyntjens’ qualifications and cast doubt on his knowledge of Rwanda during and after the genocide.” “Expert status requires high standards of scientific rigour, including a profound knowledge of the subject and field experience grounded in precise facts that the expert has personally observed, verified, compared and analysed. These must lead to methodologically sound and substantively reliable conclusions. Reyntjens’ writings on Rwanda since 1994 do not meet these standards.” “Rwandan unity has historical roots that the genocide did not erase. Indeed, Rwandans’ unity and national consciousness are documented in the writings of the earliest explorers and missionaries.” ✍️🏾: Jean-Damascène Bizimana (@DrDamascene ) newtimes.co.rw/article/40231…
76
78
1,601
Minisitiri @DrDamascene yagaragarije abitabiriye ibiganiro by'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa barimo abari abayobozi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abayobozi b'amadini n'amatorero, abahagarariye abari n'abategarugori n'urubyiruko, urugendo rw'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, aho Ubumwe bw'Abanyarwanda bwavuye ku gipimo cya 82.3% muri 2010 kikagera kuri 95.3% mu mwaka wa 2025. Ashingiye ku nyandiko n'ibimenyetso by'amateka, yagaragaje ivanguramoko ryaranze ubutegetsi bwa Prezida Kayibanda na Habyarimana mu nzego zitandukanye nk'imirimo ya Leta n'Uburezi kugeza bukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n'abategetsi batigeze bibona nk'Abanyarwanda, yaba ari Prezida Kayibanda n'ishyaka rye PARMEHUTU cyangwa Habyarimana n'ishyaka rye MRND, ahubwo bahamyaga ko Abatutsi badakwiye kugira uburenganzira bumwe nk'ubw'abandi Banyarwanda. Yashimangiye ko Ubumwe n'Ubudaheranwa tumaze kugeraho tubukesha imiyoborere myiza dufite ubu turangajwe imbere na Prezida Paul Kagame. Yashoje ijambo ritangiza ibiganiro asaba abitabiriye Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa kurangwa n'ukuri hagamijwe gukosora ibitaragenze neza mu mateka y'u Rwanda.
Dukomeje kuzirikana ukwezi kwahariwe kuzirikana #Ubumwe n' #Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda tuganira. Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene yifatanyije mu biganiro n'abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa muri @CityofKigali na @BugeseraDistr bahuriye mu Karere ka @Gasabo_District ku cyicaro cy'Akarere. Ibi biganiro bigamije: - Kuganira ku mateka Igihugu cyacu cyanyuzemo hibandwa ku mwihariko wa buri hantu ibiganiro bibera - Kuganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda nyuma y'imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe - Kurebera hamwe no gushaka ibisubizo ku nzitizi zikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Ibi biganiro bizakomereza mu Ntara, Amahuriro y'ubumwe n'ubudaheranwa ahurire mu Turere twagenwe.
3
102
106
2,319

Ukwakira ni ukwezi kwahariwe gusigasira #Ubumwe n' #Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: "UBUMWE N'UBUDAHERANWA: AMAHITAMO YACU". Iributsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Muri uku kwezi: 📌Hazakorwa ibiganiro mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Uturere, bizakorerwa ahantu hateguwe ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali. Ibi biganiro kandi bizabera mu magororero. 📌Hazakorwa ubukangurambaga mu nteko z’abaturage ku ngamba zo kurwanya imbogamizi zikigaragara ku bumwe n’ubudaheranwa no kurinda ibyagezweho. 📌Hazakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu byiciro byihariye: Urubyiruko ruri mu mashuri n’urutiga, abakozi, n’abarezi. 📌Hazatangwa ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa mu byiciro byihariye (mu mashuri, mu bigo by’igororamuco, mu makoperative, n’ahandi)
1
111
2
127
4,981
Denyse Mukunde retweeted
"Urubyiruko rukwiye gukurikira amahitamo meza, kubakira ku ndangagaciro z'umuco wacu, kureka ibibasenya harimo inzoga z'ibyuma n'ibiyobyabwenge, maze dushyigikire Ubumwe bw'Abanyarwanda-ni bwo buzima, duhitemo ubuzima." Minister @DrDamascene @Unity_MemoryRw
69
73
961
Rusizi twiyemeje kuba SOBER GENERATION. Inzoga ziswe ibyuma, ibiyobyabwenge n’ingeso zose z’ubwomanzi twarishinze turarahira tuzamaganira kure ntawe usigaye inyuma. Intego ni imwe : UMURYANGO UTEKANYE, URUBYIRUKO RUSHOBOYE. Ahooooo!
11
118
5
173
13,039
"Mbere y'iyi gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge mwita Ibyuma abubaka inzu barakubwiraga bati ‘abafundi iyo ugeze saa yine urababura batangiye kwinywera ibyuma basinze', abandi bakamanuka ku bikwa bakikubita hasi, kandi ugasanga izo nzoga bazisutse mu ducupa tw’amazi bakabeshya ko ari amazi banywa, hashira iminota 30 ugasanga umuntu aradabagira adashobora guhagarara. Kuva Leta yafata icyemezo cyo kuzica abubakisha barakubwira bati ‘tubona abakozi bagakora kugeza ku mugoroba kandi bafite imbaraga.' Ni yo mpamvu gahunda yo guca Ibyuma tugomba kuyongeramo imbaraga kandi twese hamwe, dufatanyije." - Minisitiri @DrDamascene.
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
2
86
89
872
"Leta nk’umubyeyi urebera abaturage bayo, imaze gusanga izi nzoga z'Ibyuma ari ikibazo yafashe icyemezo cyo kuzica. Kuzica ni itegeko, ni amahitamo Leta yafashe. Zaracitse rwose ku kigero kinini ariko hari abakizihishe, bataratandukana n’Ibyuma bakibibitse ahantu, bibwira ko Leta izageraho igacogora, ijisho ryayo rigahuga, bagahishura ibyo bikarito, bakongera bakabinywa. Niba uzi umuntu wabitse Ibyuma dutungire agatoki ariko unamubwire ngo ubitse uburozi." - Minisitiri @DrDamascene #SoberGen #HeheNicyuma
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
1
77
81
1,914
"Umuryango utekanye ni yo soko ya byose. Icyo bivuga ni uko umuryango utekanye uba ufite ubuzima bwiza, imibereho myiza, ubukungu, iterambere, wishoboye. Umuryango ntushobora gutekana no kugira imibereho myiza igihe umwe mu bawugize cyangwa bose bafite ikibazo cyo gutakaza indangagaciro. Kimwe muri byo ni ugusabikwa n’ubusinzi buturuka ku nzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’Ibyuma n’izindi zose. Icyuma murakizi? Icyuma kirakata, kiratema, kiraca, bivuze ko n’iyo kigiye mu mubiri w'umuntu kirawuca, gica umwijima, gica impyiko, gica igifu, byose birashira." "Kurwanya ibyuma ni igitego tugomba gutsinda, ntabwo ari amahitamo, ni inshingano. Tubifate nk’ibyacu kuko ni twe bifitiye inyungu." Ubutumwa Minisitiri @DrDamascene yahaye abaturage nyuma y'Umuganda, ku kibuga cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Muhari, mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka @RusiziDistrict. #SoberGen #HeheNicyuma
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka @RusiziDistrict mu Muganda wihariye w’Urubyiruko usoza ukwezi kwa Cyenda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'Ibyuma, n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, bihesha agaciro. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ihangwa ry’umuhanda w’umugenderano mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. #SoberGen #HeheNicyuma
1
88
2
91
2,050

6
126
5
181
17,006
"It is high time we increase support to the keepers of genuine truth, especially those who courageously tell our story including the Genocide against the Tutsi and its consequences. MINUBUMWE will continue to stand with "Dialogue", to pursue its cause to preserve our history and combat misinformation, not just in Rwanda, but also regionally and globally." …………………………………………………………….. "Il est grand temps d’accroître notre soutien à ceux qui préservent la vérité authentique, en particulier à ceux qui racontent courageusement notre histoire, notamment celle du génocide perpétré contre les Tutsi et de ses conséquences. Le MINUBUMWE continuera à soutenir La Revue Dialogue dans la poursuite de sa mission de préservation de notre histoire et de lutte contre la désinformation, non seulement au Rwanda, mais aussi aux niveaux régional et mondial." - @Emahoro1, Permanent Secretary | MINUBUMWE.
Dr. @AlexMvuka unpacked the FDLR’s evolution, its influence within the #DRC, and the complex challenges of demobilisation; raising critical questions about its continued security implications for #Rwanda and the wider Great Lakes region.
2
83
83
1,403
Denyse Mukunde retweeted
“I applaud the contributors to this edition, Hon. Minister @DrDamascene Bizimana, Me Innocent Nteziryayo, Hon. Antoine Mugesera, and Dr. Aloys Tegera and the editorial committee for their valuable work in keeping memory alive and ensuring the truth is told.” - @Emahoro1
52
51
290
This evening at the @KigaliLibrary, Permanent Secretary @Emahoro1 joins a community of researchers, writers, authors and youth for the presentation of Special Edition No. 211 of Dialogue Review, discussing peace in the Great Lakes region, and the challenges including the spread of genocide ideology in the region.
Ce vendredi 25 septembre, Dialogue présentera une édition spéciale du Dialogue n°211 : « La paix dans la région des Grands Lacs – Un essai d’analyse ». Le Dr @AlexMvuka, l’Hon. Antoine Mugesera et l’Amb. Joseph Mutaboba y apporteront leur réflexion sur la paix dans la région.
1
89
93
2,974
Mu izina ry’abagororwa basoje aya mahugurwa, Mukamacumu Theresie, yashimye inyigisho bahawe kuko zabagaragarije ko Igihugu kibitayeho nubwo batatiye igihango cy'Ubunyarwanda bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; asobanura ko nyuma y'aya mahugurwa biyemeje ibi bikurikira: 👉Gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka Igihugu no gusigasira ibyagezweho, 👉Kurushaho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Kagame Paul, uko ayoboye Igihugu kigendera ku mategeko kandi gishyira umuturage ku isonga, 👉Kuba igisubizo aho kuba ikibazo mu Banyarwanda, 👉Kuba umusemburo w’amahoro aho turi hose, 👉Gusobanurira abo dusanze ko icyaha ari kibi uko cyaba kimeze kose, 👉Kubwiza ukuri abo twakoreye icyaha, kubasaba imbabazi no kwiyunga na bo, 👉Kubwiza ukuri imiryango yacu, kubasaba imbabazi no kwiyunga na bo, 👉Guharanira kwigira no kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange, 👉Guhindura imyumvire n’imitekerereze, 👉Kubahiriza gahunda za Leta no kugendera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, 👉Kwirinda ingengabitekerezo ya Jenosiside no kwamagana uwo ari we wese wadusubiza mu mateka mabi twanyuzemo.
Uyu munsi, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, @alice_kayumba, yasoje icyiciro cya 9 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa agenewe abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, yaberaga mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026. Yasabye abagororwa 78 b’abagore bayitabiriye, ko inyigisho bahawe bakwiye kuzizirikana iteka zikabafasha guhinduka nyakuri biyemeza gutangira urugendo rushya rwubaka, ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo rushingiye ku mahitamo meza yo KUBA UMWE. Yasabye imiryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange kwakira neza abarangiza ibihano, bakabagirira icyizere kuko bagororotse. Ati, “Ni ngombwa kongera kubana na bo nta kwishishanya n’urwikekwe, ahubwo mukabafasha gufatanya n’abandi mu rugendo rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.” Kuva aya mahugurwa atangiye umwaka ushize, hamaze guhugurwa abagororwa 2.103 barimo abagabo 1899 n'abagore 204.
81
84
978

94
2,306
Denyse Mukunde retweeted
This Friday, Sept. 25, Dialogue will present a special edition review of Dialogue No.211: “Peace in the Great Lakes Region An Analysis Essay.” The presentation will bring together Dr. @AlexMvuka, Hon. Antoine Mugesera & Amb. Joseph Mutaboba for a reflection on peace in the region
71
1
70
572
Denyse Mukunde retweeted
Ce vendredi 25 septembre, Dialogue présentera une édition spéciale du Dialogue n°211 : « La paix dans la région des Grands Lacs – Un essai d’analyse ». Le Dr @AlexMvuka, l’Hon. Antoine Mugesera et l’Amb. Joseph Mutaboba y apporteront leur réflexion sur la paix dans la région.
81
3
79
3,927
"Imiryango yanyu na yo muyibwize ukuri, uwumva hari aho atarabwiza ukuri abana be, abuzukuru be, basaza be, ibyo wababeshye uve hano ufashe umwanzuro wo gutaha ukababwiza ukuri. Ibyo wakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi batazi, ibyo wabonye, ibyo wigishijwe n’urujijo wabashyizemo, ukwiye kubibasobanurira mu kuri. Kwerura ukemera ko wishe ni ibintu bigoye ariko ntabwo ari ibintu bidashoboka, birashoboka. Ubwiyunge buhera mu kuri, no gukira ku mutima bihera mu kuri. Nimugende mufashe imiryango yanyu, mubavane mu rujijo." Ubutumwa Minisitiri @DrDamascene yahaye abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, bari mu mahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, mu Igororero rya Nyamagabe.
Uyu munsi, Minisitiri @DrDamascene yaganirije abagore bitabiriye icyiciro cya 9 cy’amahugurwa agenewe abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, abera mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026. Yabasabye ko nibasubira mu miryango yabo bazaharanira kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, bashyigikira umurongo Igihugu cyiyemeje kugenderaho wo kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; bimakaza imibanire myiza n’abo basanze, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, bakumira isubiracyaha; kandi babwiza ukuri abo mu miryango yabo ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
94
101
1,968