RT @DrDamascene: Déportation de Jean Léonard Teganya:
il avait oublié le sens de son nom
Ce lundi 9 novembre 2026, Jean Léonard…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Mufashe umutoza w’Ikirenga kwesa imihigo –Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itorero n’Umuco, Dr. Mbarushimana Nelson, mu ijambo yagejeje ku ntore z’Indemyabuzima za @wasac_rwanda
Kurikira wumve n’ikivugo cy’izi ndemyabuzima⤵️
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
🚨AMAKURU: Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itorero n’Umuco, Mbarushimana Nelson, yasabye abakozi bashya b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) gushyira mu bikorwa indangagaciro n’inyigisho bakuye mu Itorero, bakarangwa n’ubunyamwuga no guha agaciro inshingano bashinzwe.
Yabibasabye ubwo basozaga icyiciro cya kane cy’Itorero Indemyabuzima, abasaba kuba abakozi bitangira umurimo, bubaha akazi kabo kandi bagashyira umuturage ku isonga. Yabashishikarije kandi kugira uruhare mu kugera ku ntego y’igihugu yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose bitarenze mu 2029, nk’umuhigo wa Perezida wa Repubulika.
@Unity_MemoryRw @mbanelson #Ukwelinews
@PhilcollensH
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Mu Ishuri Rikuru rya @RwandaPolytec, Ishami rya Musanze harabera ibiganiro bigamije
✍🏾 Kwimakaza amahoro,
✍🏾 Gukumira imvugo z’urwango
no
✍🏾 Kurwanya imyitwarire idakwiye mu rubyiruko.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje urubyiruko,
Abakoresha imbuga nkoranyambaga,
Intumwa z’Amahoro mu Ikoranabuhanga Abibumbiye mu matsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, Intore zatojwe,
Urubyiruko rw’Abakorerabushake ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Mu rwego rwo kurushaho kunoza ingamba zo kugeza ku banyarwanda servisi zinoze,
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda @Unity_MemoryRw ifatanije na @wasac_rwanda bateguye Itorero ryasojwe iri torero rigamije
✍🏾 Gusuzuma no
kurebera hamwe uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo
✍🏾 Gufata ingamba mu
kunoza imikorere n’imikoranire
ndetse no k
✍🏾 Kwimakaza indangagaciro na kirazira
z’imikorere iganisha ku mpinduka nziza.
✊🏾
#Indemyabigwi
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ni uruhe ruhare urubyiruko rwagira mu gukumira imvugo z’urwango no kurinda indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu gihe isi y’ikoranabuhanga ikomeje kugira uruhare rukomeye mu mitekerereze n’imyitwarire y’abantu?
Ibi ni bimwe mu bibazo biri kuganirwaho mu biganiro bigamije gukumira imvugo z’urwango no kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu rubyiruko, rurimo urukoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, urubyiruko rubarizwa mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri za kaminuza zo mu Karere ka Musanze n’abandi bafatanyabikorwa.
Urubyiruko ni imbaraga z’iterambere, ubumwe n’amahoro. Ariko kugira ngo rukomeze kugira uruhare rwiza mu muryango, ni ngombwa kurufasha kumenya guhangana no kurwanya imvugo z’urwango, amakuru ayobya n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku myitwarire yarwo no ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Abitabiriye barasuzumira hamwe imbogamizi zihari, bungurana ibitekerezo ku bisubizo kandi bagaragaza uruhare rwa buri wese mu guteza imbere indangagaciro nziza, ubwenegihugu bushyize imbere inshingano, ubumwe n’amahoro.
Ibi biganiro biri kubera muri @MusanzeCollege, byateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye na @Unity_MemoryRw na @UNDP_Rwanda .
Urubyiruko ntirukwiye kuba abareberera gusa, ahubwo rukwiye kuba imbarutso y’impinduka nziza no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe, ubudaheranwa n’amahoro.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
𝐎𝐏𝐈𝐍𝐈𝐎𝐍: 𝐅𝐢𝐥𝐢𝐩 𝐑𝐞𝐲𝐧𝐭𝐣𝐞𝐧𝐬: 𝐀 “𝐫𝐞𝐬𝐞𝐚𝐫𝐜𝐡𝐞𝐫-𝐚𝐜𝐭𝐨𝐫” 𝐢𝐧 𝐭𝐡𝐞 𝐆𝐫𝐞𝐚𝐭 𝐋𝐚𝐤𝐞𝐬 𝐫𝐞𝐠𝐢𝐨𝐧—𝐰𝐡𝐚𝐭 𝐬𝐜𝐢𝐞𝐧𝐭𝐢𝐟𝐢𝐜 𝐞𝐱𝐩𝐞𝐫𝐭𝐢𝐬𝐞?
“The debate over Reyntjens’ status as an expert resurfaced on several occasions. Appearing as a “defence expert” in the Butare trial, Reyntjens faced objections from the lawyers representing Pauline Nyiramasuhuko and her son, Arsène Ntahobari, who were co-accused alongside Joseph Kanyabashi. The discussions focused on Reyntjens’ qualifications and cast doubt on his knowledge of Rwanda during and after the genocide.”
“Expert status requires high standards of scientific rigour, including a profound knowledge of the subject and field experience grounded in precise facts that the expert has personally observed, verified, compared and analysed. These must lead to methodologically sound and substantively reliable conclusions. Reyntjens’ writings on Rwanda since 1994 do not meet these standards.”
“Rwandan unity has historical roots that the genocide did not erase. Indeed, Rwandans’ unity and national consciousness are documented in the writings of the earliest explorers and missionaries.”
✍️🏾: Jean-Damascène Bizimana (@DrDamascene )
newtimes.co.rw/article/40231…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Umugani w’umugenurano “𝐀𝐦𝐚𝐠𝐚𝐫𝐚 𝐚𝐫𝐚𝐬𝐞𝐬𝐞𝐤𝐚 𝐧𝐭𝐚𝐲𝐨𝐫𝐰𝐚” udukangurira kwimakaza indangagaciro yo kubaha ubuzima. Usobanura iki?
Hitamo igisubizo nyacyo ucyandike mu mwanya wagenewe ibitekerezo (comments), unadusangize impamvu ugihisemo!
▶️Wibyihererana! Sangiza ubu butumwa abandi kugira ngo dufatanye kwimakaza indangagaciro z’umuco w'u #Rwanda.
#TwimakazeIndangagaciro #IntekoYUmuco
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
J’étais très heureux de vous recevoir ce lundi au Ministère de l’Unité Nationale et Engagement Civique, nos echanges furent immensément fructueux. Je souhaite à toute l’équipe de professeurs et leurs accompagnateurs un séjour studieux et productif au Rwanda. Ma sincère reconnaissance va également au Mémorial de la Shoah pour la qualité de notre partenariat. @Shoah_Memorial
🔵 Université d'automne au Rwanda 2026
30 professeurs français reçus ce mardi 27 octobre 2026 au MINUBUMWE, ministère de l’unité nationale et de l’engagement civique, par M. le ministre Jean Damascène Bizimana, en présence de l’ambassadeur d’Allemagne au Rwanda.
-
#formation
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
🔵 Université d'automne au Rwanda 2026
30 professeurs français reçus ce mardi 27 octobre 2026 au MINUBUMWE, ministère de l’unité nationale et de l’engagement civique, par M. le ministre Jean Damascène Bizimana, en présence de l’ambassadeur d’Allemagne au Rwanda.
-
#formation
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Uwakoze Jenoside we ubwe abyiyemerera akanicuza ni ikimineyetso cy'umugambi mubisha wateguwe kandi watsinzwe.
Abagihakana bakanapfobya ukuri kw'amateka rwose nimusigeho muzibukire.
Abato ntimukayobe. Inzira y'u Rwanda turimo ni ukudaheranwa n'ayo mateka twubaka Ubumwe.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Umugororwa Joseph Ntawangundi wari mu buyobozi bwa FDU-Inkingi, mu kwirega kwe no gusaba imbabazi ku bwicanyi bwa Jenoside yakoreye abatutsi mu 1994 aho yari diregiteri w’ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo EAV Gitwe, aravuga mu mazina Abatutsi we ubwe yishe. Harabaye ntihakabe.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Mu ijwi riranguruye, nimwumve ukwicuza, ugushima imiyoborere myiza y’u Rwanda n’imihigo y’abagororwa 533 barangije igihano cy’igifungo ku bwicanyi bwa jenoside bakoze, bakaba basubiye iwabo bakeye. Ubu ni UBUDASA bw’ u Rwanda.
RT @Unity_MemoryRw: "How could membership in the Akazu not constitute a crime when this very circle had been created by the regime for crim…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ukuntu duhora tumenya amateka mashya biratangaje ariko ni ngombwa!🤔
Nize kuri iki kigo imyaka itatu (EAV Gitwe) Ntawangundi Joseph yayoboye akanakoreraho Jenoside nk’uko abyivugira muri video, ariko ni bwo menye aya makuru!
Umva muri iyi video uko yivugira ko yahindutse nyuma yo kugororwa no guhugurwa, n’ingamba azatahana ubwo azasubira mu muryango.
Abana biga ku bigo nk’ibi bajye bigishwa amateka y’ibyahabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bahite babona n’itandukaniro ry’icyo gihe n’ubu.
Byabafasha cyane!
Ubwenge twahawe tubukoreshe twubaka aho gusenya!
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
“I participated in the 1994 Genocide against the Tutsi at the school in Gitwe, where I was the director. I later fled the country, became a member of FDU-Inkingi, and led FDU-Inkingi in France. I returned to Rwanda with Victoire Ingabire, was arrested and convicted of genocide, and apologized to those whose relatives I killed. I committed myself to changing completely and reforming myself.”
— Said Joseph Ntawangundi, a genocide convict from Bugesera District who shared his testimony and promised never to betray #Rwanda. He is among the 300 who have finished serving their sentence.
Read more: newtimes.co.rw/article/40041…
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
“Ubuyobozi igihugu gifite ubu ntibutoranya ahubwo buha amahirwe n’uburenganzira bingana abanyarwanda bose.
Ni ubuyobozi butanga ubuzima, kandi bwa twese, … namwe rero mugende mubushyigikire mu kubaka Igihugu, mufatanye n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda.” Hon @DrDamascene Minisitiri wa @Unity_MemoryRw ubwo yaganirizaga abagororwa barimo gusoza ibihano bahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
✊🏾Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu!
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ubudaheranwa bwacu burangwa n’ukuri Joseph Ntawangundi wakoze jenoside ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya EAV Gitwe, kuri iyi tariki 28 Ukwakira 2026 mu Igororero rya Nyamasheke atanze ubuhamya turi kumwe bungeze ku mutima. Ni mu gikorwa cyashoje icyiciro cya 10 cy’amahugurwa agenerwa abakoze jenoside bashigaje byibura amezi 6 ngo barangize igihano cyabo. Uyu munsi amahugurwa yashojwe n’abagororwa 533 barimo 225 bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo ari nabo benshi. Joseph Ntawangundi ari muribo, akomoka mu Karere ka Nyamagabe. Muribo 277 barangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 30. Nyuma ya jenoside Joseph Ntawangundi yarahunze akomeza kuganzwa n’ingengabitekerezo ya jenoside mu ngirwashyaka rya Ingabire Victoire Umuhoza FDU-Inkingi. Ubu yarahindutse kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda yabimufashijemo. Abagiteye batyo nimwumvireho. Ntawangundi yanyemereye bose babyumva ko azigisha Ingabire wahoze ari Nyirabuja. Uwaduha akamwumva.
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Gutegura abakoze jenoside kugirango basubire mu muryango Nyarwanda barahindutse bishimangira amahitamo ya politiki ya Guverinoma y'u Rwanda yo kubaka sosiyete ishingiye ku mbabazi, ubutabera bwunga no komora ibikomere by'amateka.
Ni inking ikomeye mu rugendo rwo kubaka Ubumwe.
.@DrDamascene: “Imiryango yanyu ubu bafite mituweli nk’abandi Banyarwanda bose, abana n'abuzukuru banyu bariga, barivuza, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul politiki ye idatoranya. Yabujije abasirikari kwihorera, kuko bamwe basangaga imiryango yabo mwayishe, Leta y’Ubumwe ntiyabica ahubwo ishyiraho uburyo bwo kubagorora kuko ubuyobozi bwacu ni ubuyobozi butanga ubuzima, ni ubuyobozi bwacu twese. Namwe rero mugende mubushyigikire mu kubaka Igihugu, mufatanye n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda.”
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
U Rwanda, rwabaye urugero mu budasa bwarwo rw’uko n’iyo umuntu yaba mubi ate agakora amahano nka Jenoside, icyaha ndengakamere, ko hari icyizere cy’uko agorowe nyuma akigishwa, yahinduka umuntu muzima ubana n’abandi mu mahoro akubaka igihugu hamwe n’abandi!
Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri @DrDamascene wa @Unity_MemoryRw yasoje icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, agenewe abagororwa 533 bahaniwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano bitarenze 31 Ukuboza 2026.
Aya mahugurwa agamije gutegura abo bagororwa kwisanga mu muryango nyarwanda no kubana neza n’abandi, kongera kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, babumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no kubarinda ibyaha n’isubiracyaha.
Inyigisho zibanzweho:
👉Kumva neza uruhare rwabo kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside;
👉Gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu;
👉Kumva neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba kuri bo, ku miryango yabo, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Igihugu muri rusange, no
👉Gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu.
Aya mahugurwa ategurwa MINUBUMWE ku bufatanye bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora
@RCS_Rwanda, akagirwamo uruhare n’imiryango itandukanye itari iya Leta nka @DiDe_Rwanda, @pfrwanda, @Interpeace_Org, @Ibuka_Rwanda, @CBS__Rwanda, n’abandi.





































